Home > > Ubuhamya > > ADEPR: umuhanuzi Morodekayi watenzwe yashyize hanze ukuri
ADEPR: umuhanuzi Morodekayi watenzwe yashyize hanze ukuri
Saturday 29 December 2018 , by Webmaster
Share Button

Nyuma yigihe kinini umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi Uwiringiyimana Evariste wamamaye ku izina rya Morodekayi guhera mumyaka ya 2009 mu Itorero rya ADEPR kuri Paroisse ya Nyakabanda ho mumugi wa Kigali.
Kuva mumyaka ya 2009 yagiye yumvikana abwiriza ubutumwa bw’ubwami bw’Imana mumatorero atandukanye higanjemo ADEPR cyane ko Ari naho yasengeraga ntawakibagirwa uruhare yagize mukwigisha ijambo ry’Imana muma Paroisse atandukanye akomeye mu ijambo ry’Imana nka Nyarugenge,Remera,Gatsata n’ahandi hatandukanye Dore ko yabaga akunzwe cyane n’abakuze mumwuka ibi byaje gutuma ahabwa inshingano zo kuyobora amasengesho kumudugudu wa Nyakabanda aza no gutangiza icyumba kitabirwagaga nabavuye impande n’impande(Hari ububyutse) gusa kuri ubu usanga kitabirwa n’abantu mbarwa.
Ahagana mu mwaka wa 2014 nibwo hatangiye gukwirakwizwa amakuru Yuko uyu muvugabutumwa yaba yigisha inyigisho z’ubuyobe biza gutuma atumizwa nabamwe muyabozi bakuru b’iri torero mugusobanura ibyubwo buyobe. gusa Kandi igitangaje yavagayo agakomeza izi nyigisho(inyigisho zicyo Yesu Kristo yakoreye inyoko muntu) zari zinakunzwe numubare utari muto munsengero ndetse no mumatsinda atandukanye yabaga yagiye kwigishamo nubwo kandi hataburaga impaka mugihe yabaga amaze kwigisha.
Urubuga rwanyu rwashatse kumenya irengero ry’uyu muvugabutumwa turamwegera tumubaza Aho yarengeye yadusubije muri Aya magambo:"Nkuko mwabyumvise tariki 17/12/2016 nibwo ubuyobozi bw’itorero bwatangaje kumugaragaro ko mpagaritswe kuba umukristo n’izindi nshingano narimfite muriryo nshinjwa gukwirakwizwa inyigisho z’ubuyobe mubakristo mubyukuri nigishaga kristo n’icyo yakoreye inyoko muntu ko yazize ibyaha byabo Kandi akabibakuraho biciye kukumeneka kwamaraso ye Kandi ko kubabarirwa ibyaha no gukiranuka bibonerwa mukwizera Yesu Kristo Gusa"
Twakomeje tumubaza kuri ubu nyuma yo guhezwa muri iri torero Aho ateranira cyangwa niba yararetse uyu murimo mumagambo yagize ati:"kuvuga ubutumwa bwiza si ibyo nareka cyane ko ntabyihaye ahubwo uwo mvuga niwe wabimpaye Kandi ubu byahindutse ubuzima bwanjye kuko Hari benshi bemeye inyigisho nigishije cyane ko zishingira kubyanditswe byera(Bibiliya) gusa ntago nagaragaraga cyane muruhame ariko ubutumwa bwiza bwo nubu ndabuvuga mbonye benshi bahinduka.
Nkuko yabidutangarije ubu ayoboye ministeri yitwa "Intwari zo Kwizera"ikaba ikorera mu Itorero rya Maranatha rikorera I Nyamirambo haruguru ya Baoba Hotel
Kucyumweru Mumateraniro ya mugitondo
Hanyuma kuva saa Kenda iyi ministeri igira amateraniro kuri iri torero Aho barushaho kwiga no gusobanukirwa ibyo Yesu yabakoreye I Golgota ngo babone ubuzima bw’iteka.
Mugusoza iyi nkuru twababwira ko kuri ubu uyu muhanuzi yashoje amasomo ye mubya Tewolojiya Kandi nkuko abihamya akaba agiye gukora umurimo w’uwamutumye ariwe Yesu kristo no kumenyesha abantu ibyagakiza ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo Kandi ko byabaye rimwe bikaba bihagije iteka.

Gusenga.org

Duhe ibitekerezo
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the¬†HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.

Amamaza
Amamaza
Dukurikirane kuri Facebook
Dukurikirane kuri Twitter