Home > > Amakuru > > Irebere imitoma Ange kagame umukobwa wa President Kagame yabwiye umugabo (...)
Irebere imitoma Ange kagame umukobwa wa President Kagame yabwiye umugabo we nyuma yo gusabwa akanakobwa!
Saturday 29 December 2018 , by Webmaster
Share Button

Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, nyuma yo gusabwa no gukobwa n’umusore yihebeye, yatatse uyu mugabo we mu magambo y’imitoma yo mu rurimi rw’icyongereza yagaragajemo ko akunda cyane uyu mukunzi we.

Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Ingabire Kagame yasabwe ndetse anakobwa n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ange Kagame yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu mukunzi we anashimangira urwo amukunda.

Mu magambo yatangaje mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: "Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, mpanze amaso ubuzima nzakomeza gusangira nawe. Njyewe nawe iteka ryose..."


Ange Kagame kandi abinyujije kuri uru rubuga, yanashimiye abantu batandukanye barimo abakobwa bamugaragiye mu muhango wo gusaba no gukwa, anashimira basaza be batatu bamushyigikiye muri ibi byishimo.

Ndengeyingoma uzwi nka Billy yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kami

Ndereyingoma afite imyaka 26 y’amavuko. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu. Yarangije kwiga ahita asubira mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.

Inkuru yanditswe na Pastor Hakizimana Stephen/Gusenga.org

Hari amakuru yandi ushaka kutugezaho twandikire kuri +15712514255(Whatsapp)

Duhe ibitekerezo
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.

Amamaza
Amamaza
Dukurikirane kuri Facebook
Dukurikirane kuri Twitter