Home > > Amakuru > > Amategeko arenga 1000 yemejwe mu gihe cy’ubukoloni yavanywe mu mategeko y’u (...)
Amategeko arenga 1000 yemejwe mu gihe cy’ubukoloni yavanywe mu mategeko y’u Rwanda
Friday 27 September 2019 , by Webmaster
Share Button


Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rikuraho amategeko arenga 1000 atakijyanye n’igihe, yashyizweho mbere y’itariki u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge.

Itegeko ritowe nyuma y’amezi atatu uwo mushinga uganirwaho mu Nteko.
Ayo mategeko yashyizweho ubwo u Rwanda rwakoronizwaga n’u Budage (1900-1916) n’igihe rwakoronizwaga n’u Bubiligi( 1916-1962).

Ubwo Komisiyo ya Politiki mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasesenguraga umushinga w’iryo tegeko muri Kamena uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko ari ikimwaro kuba u Rwanda rwari rukigendera ku mategeko yashyizweho ku nyungu z’Abakoloni.

Ati “Nta tegeko na rimwe ritubuza kuyakuramo, ariya mategeko nta shema adutera ku buryo twayarekeramo. Nta kibazo na kimwe tubona twagira tuyakuyemo.”

Mu mategeko yakuwemo harimo iryabuzaga abacuruza ibinyobwa bisindisha kubitangira ubuntu cyangwa ku bikopa ryashyizweho mu 1930, iryavugaga ko abamisiyoneri b’abagatulika, umuryango cyangwa ikigo cy’Ababiligi gishaka gukora ibikorwa bifitiye rubanda inyungu bihabwa ubutaka bw’ubuntu ryashyizweho mu 1942.

Iryo tegeko ryasobanuraga ko igihe bashaka gushyira igikorwa nk’icyo bahabwa ubutaka bungana na Hegitari 10 mu bice by’imijyi na hegitari 200 mu bice by’icyaro.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi, isesengura n’ivugurura ry’amategeko muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe ivugurura ry’Amategeko, Songa Gashabizi Alain, yabwiye IGIHE ko hari amategeko yavugaga ko abakoloni hamwe n’imbwa zabo bari bemerewe kujya ahantu runaka, ugasanga umunyarwanda atabyemerewe.

Ati “Nk’ayo mategeko yose kuba akiriho ntacyo amaze, ariko kuba atanavanwaho usanga aguma ari mu rwunge rw’amategeko y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Nk’ubu dufite itegeko ryo mu 1937 rivuga ko kuko twari mu bukoloni bwitwa Congo-Belge, Rwanda-Urundi, icyo gihe itegeko ry’umwami ryavugaga ko amategeko yose yo muri Congo agomba gukora no ku Rwanda, ni ukuvuga ko umuntu ashobora kuza uyu munsi akazana itegeko ryo muri Congo akakubwira ati iri tegeko nkweretse ryemejwe muri Congo ariko kubera ko ryemejwe mu 1937 rigomba gukora no ku Rwanda.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yabwiye New Times ko iyo ari intambwe u Rwanda rugezeho yo kuba rwagendera ku mategeko rwishyiriyeho.

Ati “Amategeko y’abakoloni bayashyizeho ngo akurikizwe mu bice bari bakoronije ntabwo ari ay’ibihugu bari bakoronije. Bayazaniye ibihugu bakoronije kugira ngo abafashe gushyira mu bikorwa serivisi zabo. Aho tugeze ubu bivuze ko tugomba kugendera ku mategeko twishyiriyeho.”

Umushinga wo kuyakuraho wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 03 Mata 2019 yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Source:igihe.com

Duhe ibitekerezo
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.

Amamaza
Amamaza
Dukurikirane kuri Facebook
Dukurikirane kuri Twitter