Home > > Inyigisho > > Imana ivuga ibyo ishoboye!
Imana ivuga ibyo ishoboye!
Tuesday 21 January 2020 , by Webmaster
Share Button

Ndi umugabo wo guhamya ko Imana ivuga ibyo ishoboye,kandi ntihubukira kuvuga. Icyo yavuze niyo gitinze, kiba gitinze amaherezo kizaba!

Luka 1:37 ”kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere”

Hari byinshi kera nabwirwaga, nkumva birasa no kurota ku manwa,nyuma birasohora,icyo kintera kumva ko nibisigaye bizaba nta kabuza.

⚠"Ntibishoboka" Ni ijambo rikunze kubanguka mu mutwe wawe iyo Imana ikoresheje abantu bayo ikakubwira ikintu ubona gihambaye, ariko nusubiza amaso inyuma urasanga,ari ukwizera guke kugutera kuvuga ibyo, nyamara uvuga ko Imana yawe ishoboye byose!

ntibishoboka,byanyurahe aya magambo yishe ubuzima bw’abakristo benshi,abahejeje mu rungabangabo kubera kwivangira ubwabo! Ibaze ariko ishoborabyose kukubwira ikintu,nawe ugahangara kuvuga ngo #ntibishoboka kandi abandi baririmba nawe ukazamura amaboko uramya iyo upinga ubushobozi bwayo!

Garukiraho s’uko bakizwa

Nsomye Bibiliya kenshi, sindabona aho Imana yirarira kubantu yaremye,sindanabona aho ibwira umuntu ibyo izakora kuko yabonye ko abona inzira bizanyuramo si akazi kawe kumenya uko ibintu bizagenda n’aho bizanyura,n’igihe bizabera, icyawe ni ukwizera no guhora witeguye,kandi haba hari icyo yakubwiye nacyo ukagikora,kuko igihe cyose Imana idatira amaboko yagutungura igasohoza icyo yakuvuzeho!

☞Hambere aha iherutse gutungura umukobwa w’umuyudakazi witwa Hadasa, imugira umugore w’umwami mu gihugu kitari ikiwabo, amenyekana nka Esiteri akiza benewabo ubucakara barimo.
Ayo makuru ntiyakugezeho?

None iravuga ko ikuzamuye ngo binyuze muzihe nzira se! Are weee,.... nta makuru ufite y’uwo muvugana!

Uzambaze nzakubwira

Gabanya amarere n’umujinya utarimo gukizwa ngo abahanuzi barakubeshye, sibo basohoza.

Yer 1:12
Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”

Nanjye nkubaze, wumvise neza, Ni yo mwavuganye? cg warumviranye?

*Niba Imana ariyo yavuze no kubikora izabikora* wiyishakira inzira, hose ni mukwayo izaca aho ishaka, wiyigenera igihe ni nyiribihe izabikora mugihe gikwiriye.

Luk 1:45
Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.”

☞ #VivaInspiration

Duhe ibitekerezo
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.

Amamaza
Amamaza
Dukurikirane kuri Facebook
Dukurikirane kuri Twitter