Home > > Amakuru > > St_Valantin /Valentine’s day bivuze iki bikomoka he?
St_Valantin /Valentine’s day bivuze iki bikomoka he?
Friday 14 February 2020 , by Webmaster
Share Button

Uyu ni umunsi uba ku italiki 14/02 buri mwaka ukaba ukunda kwitwa uwabakundana。
ufite inkomoko mu bwami bw’abaroma. Iri zina urikomora ku mu Padiri witwa Valentin wishwe ahagana muri 270 ahorwa ko yajyaga asezeranya abakundana rwihishwa, kandi Umwami w ’abami waruriho witwaga Claudius II Gothicus yari yarabibuzanije, kuko byatumaga abasore batitangira igihugu mugihe cy ’intambara Kubera gutekereza iby’ingo zabo!

Claudius niwe waje kwica uriya mupadiri kuko yamufataga nkugandisha abantu, kandi ubwami bwaba Roma bwari mubihe bigoye byo guterwa nabashakaga kubukuraho no kwibohora ku mitegekere yabwo.

Nyuma yuko Padiri apfa na Claudius yarapfuye yishwe nicyorezo.

Nkuko Roma ya gipagani yagiraga iminsi myinshi yizihiza ,ifitanye isano nibigirwamana, hari umunsi wizihizwaga mukwezi kwa 2 hagati(14 cg15/02), wari uwikigirwamana kitwa #Lupercalia aho hakorwaga imihango myinshi irimo gutanga ibitambo, no gusambana kwinshi kuko wabaga ari umunsi wuburumbuke kuri bo(fertility) uyumunsi wahuzwaga nuwindimana yitwa #Faunus

Nyuma ahagana mu kinyejena cya 5 Papa Celasius I yaje gusimbuza uriya munsi wa lupercalia, umunsi wo kwibuka Padiri Valentin, nkumutagatifu, nkuko bikorwa kubandi batagatifu muri kiriziya Gatolika.

Ibi bimaze kuba nibwo abakiri bato batangiye kujya bahura bakibukiranya ku mateka yuyu mu Padiri waranzwe no kwitangira abakundana bagamije kubana, kugeza abizize

Uko byizihizwa ubu byatangiye ahagana mukinyejana cya 14, byataye umwimerere wabyo. Aho kwibuka uwitangiye abakundana, ahubwo abantu bagahura bishimisha, kenshi banakora ibyaha bitandukanye!

Uko_njye_mbyumva

👉🏻Kwibuka, ko hari intwari yitangiye abakundana kugeza ibizize, ntakibi kibirimo. Ariko gufata umunsi wakabaye wigira kubutwari bwa Valentin ,ukawugira uwo kunwa amayoga no gusambana ngo niko kwizihiza umunsi sibyo.

👉🏻Kuba waha ururabo uwo ukunda ntakibi kibirimo, utabikoze kandi nawe nta nka aba aciye amabere ntiyabizira

👉🏻Abahuza uyumunsi n’umunsi wibigirwamana, ni ukidasobanukirwa uko amateka yagiye akurikirana.

⚠ariko nanone kwirengagiza ko ibigirwamana bitanezezwa nuko byawambuwe bityo bikaba kuri wo bishaka abo bijyana munzira mbi , byaba bitarimo kumenya imbaraga z’umwijima uko zikora.

Inama

Mwirinde icyaha n’igisa nacyo, mubyo mukorera abakunzi banyu.

byakusanijwe hifashishijwe Encyclopaedia Britanica

P.Viva

Duhe ibitekerezo
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.

Amamaza
Amamaza
Dukurikirane kuri Facebook
Dukurikirane kuri Twitter